FAQs

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA N’IBISUBIZO BYABYO

Ikigega RNIT Iterambere Fund ni ikigega gicungwa n’ikigo cya Leta cyitwa RNIT.

Icyo kigega cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016.

Ikigega RNIT Iterambere Fund ni ikigega gihoraho kandi gitanga amahirwe aboneye y’ishoramari ku bantu bose.

Dukora mu minsi y’akazi kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu guhera saa tatu kugeza saa kumi n’imwe. Wanaduhamagara kuri telephone zacu: 0787900207 cyangwa se ukatwandikira no kuri email yacu: iterambere.fund@rnit.rw cyangwa se kuri info@rnit.rw

RNIT Iterambere Fund yakira abantu bose ari abantu ku giti cyabo, amatsinda, amakoperative, ibimina ndetse n’ibigo.

  • Hari umutekano w’amafaranga yawe kuko ayashowe yose ajya muri Banki Nkuru y’igihugu BNR
  • Iyo uyakeneye wemerewe kuyasaba ukayahabwa
  • Ifite urwunguko ruri hejuru ugereranije n’ibindi bigo bifite izo gahunda zo kwizigamira
  • Kwinjira byoroheye buri wese.

Kwijira mu kigega Iterambere Fund biroroshye:

  • Habanza kwiyandikisha unyuze mu buryo 2 bukurikira ari bwo:

           *589# ugakurikiza amabwiriza cg ukanyura kuri www.shora.rnit.rw ukuzuza ibisabwa; ubu buryo bwombi bwanagufasha gukurikirana uko ubwizigame bwawe buhagaze.

  • Umaze kwiyandikisha, utangira kwizigamira ukoresheje Mtn Mobile Money unyuze ku *589# cg unyuze kuri banks zose z’ubucuruzi ziri mu gihugu.
  • Ushobora no kuza ku biro bya RNIT Ltd tukagufasha.
  • Wadusanga mu mujyi wa Kigali mu nyubako yahoze ikoreramo Cogebanque muri etage ya 6 hafi n’ahahoze Radio Rwanda.
  • Wanasura urubuga rwacu ari rwo rnit.rw

 

  • Ikigega RNIT Iterambere Fund cyateganije kwakira ubusabe bw’abifuza gusubizwa kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane w’icyumweru.
  • Abizigamiye buzuza umwirondoro usabwa banyuze ku rubuga rnit.rw bagakanda ahanditse gusaba kubikuza mu ibara ry’ubururu cyangwa buryo bworoshye bakanyura kuri link ibageza kuri iyo ariyo https://rnit.rw/documents/gusaba-kubikuza/ hanyuma ayo mafaranga yasabwe akaboneka nyuma y’iminsi 3 y’akazi kandi anyuzwa kuri konti bwite y’uyasabye.

Iyo umuntu ashaka gutangira gushora imari mu kigega abanza gufunguza konti anyuze ku *589# cyangwa anyuze online kuri www.shora.rnit.rw akabona gushora imari ye mu kigega, gusa n’iyo yifuje ko tumuha Individual MoU (Memorandum of Understanding) twayimukorera.

RNIT Iterambere Fund ni ikigo gishinzwe gushishikariza abanyarwanda muri rusange kwizigamira by’igihe gito,

Ejo Heza yo ikaba ari iyo kwiteganyiriza nukuvuga ngo by’igihe kirekire.

RNIT Iterambere Fund zijyaho umunsi kumusni twakora impuzandego(percentage) tukabona arenga 11%

Ushatse kureba inyungu yawe wareba ku rubuga rwacu rwa murandasi www.shora.rnit.rw 

cyangwa *589# ugakurikiza amabwiriza.

Igishoro gito gishoboka cyo gushora muri RNIT Iterambere Fund ni amafaranga ibihumbi bibiri(2000 RWF)

Nta gishoro ntarengwa tugira, Amafaranga uko yaba angana kose turayakira.

Iyo umwaka ushize umushoramari ntabikuze ubwizigame bwe, Inyungu amaze kugira zibarwa nk’igishoro.

Twemerera abashoramari kubikuza ubwizigame ndetse ninyungu igihe cyose babishakiye.

Twakira abantu b’ingeri zose; Abantu ku giti cyabo, amatsinda yabishize hamwe(Ibimina) ndetse nibigo byabikorera ndetse n’abakorera leta.