• March 28, 2024
  • RNIT
  • 0

Ibi byishimo babigaragaje mu Nama Rusange ngarukamwaka ihuza Abanyamigabane b’ikigega RNIT Iterambere Fund n’Ubuyobozi bwa RNIT Ltd nk’ikigo gicunga iki kigega.
Ubuyobozi bwa RNIT Ltd bwagaragarije Abanyamigabane ba RNIT Iterambere Fund ko muri 2023, ubwizigame bwiyongereho hafi miliyari 13 Frw bihwanye na 45% kuko bwageze kuri miliyari 41.26 Frw avuye kuri miliyari 28.43 bwariho muri 2022. Ni mu gihe inyungu yavuye kuri 11.42% igera kuri 11.55%.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, Gatera Jonathan, yagaragaje ko uko umubare w’abizigamira ugenda wiyongera, ari nako inyungu isushaho kuzamuka.
Yagize ati: “Twungutse mu buryo bw’ikigega, twunguka mu buryo bw’abashoramari bashya; mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi (7.000), ni umubare utubutse kuba twaravuye ku bihumbi 12 uyu munsi tukaba tugeze ku barenga ibihumbi 20.”
Uyu muyobozi kandi yanagaragaje ko nta mbogamizi yo gusubiriza amafaranga ku gihe abanyamigabane bayasabye zababayeho.
Yagize ati: “Ikindi navuga ni uko n’abantu bamwe basaba amafaranga kuyasubizwa umubare nawo wabaye munini, ariko amahirwe ni uko bose bayabonye mu gihe gikwiriye ku buryo twatanze asaga miliyari ebyiri n’igice (2.500.000.000Frw). Bivuze ko mu by’ukuri kuva ikigega cyatangira abantu tumaze kwakira mu kigega cyangwa umutungo tumaze kwakira usagaho gato miliyari mirongo itanu (50.000.000.000frw) ubariyemo ayo dufite ubu ngubu n’amaze kugenda asubinzwa abantu. Muri make navuga ko turimo gutera imbere nk’uko ikigega cyitwa icy’Iterambere.”

Gatera Jonathan, Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd.

Ku rundi ruhande abanyamigabane bagaragaje ko bishimiye raporo igaragaza uko ikigega cyabo gihagaze. Dr. NZABONIKUZA Joseph, Umuyobozi w’inama y’abahagarariye abanyamigabe mu ITERAMBERE FUND yavuze ko nk’abashoramari bishimiye uburyo imigabane yabo ishorwa mu mpapuro mpeshamwenda, akababyayrira inyungu ari nako agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Mu ijambo rye yagize ati: “Twishimiye cyane y’uko inyungu yazamutse mu buryo bugaragara mu gihe cy’umwaka umwe. Umwaka ushize yari 11,42%, uyu mwaka turangije zikaba zarageze kuri 11,55% kandi mbibutse ko nta musoro itangirwa.”
Dr. NZABONIKUZA Joseph ashishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zo kwizigamira kugira ngo bashobore gutera imbere. Aha yagize ati: “Urubyiruko rwose nimwitabire iyi gahunda, mwitabire kuzigama, mwitabire ishoramari, mwitabire ibikorwa nk’ibi ngibi Leta yacu iba yadushyiriyeho kugira ngo twiteze imbere. Nimwiteze imbere mwe abagifite igihe kinini cyo gukora hanyuma tuzafashe kandi tugire uruhare kugira ngo igihugu cyacu cyizagere ku ntego cyihaye y’ikerekezo 2050.”

Dr. NZABONIKUZA Joseph, Umuyobozi w’inama y’abahagarariye abashoramari mu ITERAMBERE FUND.

Inama y’Abanyamigabane b’ikigega RNIT Iterambere Fund iba buri mwaka, aho abashora imari muri iki kigega barebera hamwe uko ikigega cyabo gihagaze, ariko bakanaganira ku bindi byakorwa kugira ngo ikigega kirusheho kwaguka no kugera ku ntego yacyo yo kuzamura umubare w’ubwizigame bw’imbere mu gihugu.

Bamwe mubitabiriye inama y’Abanyamigabane b’Ikigega rnit Iterambere Fund.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *