Abakora umwuga w’ubuhinzi butandukanye baturuka mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu, na Gicumbi biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu babinyujije mu kwizigamira mu kigega RNIT-Iterambere Fund.

Ubuyobozi bwa RNIT Ltd bukomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gukangurira abanyarwanda mu nzego zitandukanye kwimakaza umuco wo kwizigamira hirya no hino mu gihugu. Ni muri urwo rwego bwateguye ibiganiro n’abahinzi babigize umwuga mu nzego zitandukanye, nk’ubuhinzi bw’ibirayi, imboga, ibireti, n’izindi.

Ibi biganiro byatanzwe n’ubuyobozi bwa RNIT Ltd ku nsanganyamatsiko ivuga iti: “Kwizigamira kw’abikorera ni inkingi ikomeye mu kubaka ubukungu bw’igihugu.” Aha niho umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd, Bwana GATERA Jonathan, yahereye agaragariza aba bahinzi intego za Leta y’u Rwanda zo kuzamura ubwizigame bw’abaturage, kugera kuri 30% byibura mu mwaka wa 2030, nk’uko bigaragazwa mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2.

Bwana Jonathan GATERA ati: “Kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye birasaba ko twese tubigiramo uruhare, kandi birashoboka ko namwe mwabigiramo uruhare mubinyujije mu kwizigamira mu kigega RNIT-Iterambere Fund, aho mubona inyungu irenga 11% ku mwaka kandi amafaranga yanyu agafasha Leta gukora ibikorwa bitandukanye by’iterambere.”

Uyu muyobozi kandi yaboneho no kubasaba kuba bambasaderi mu kugeza ubu butumwa ku bandi baturage, by’umwihariko ku rubyiruko.

Ibi biganiro byabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri, byitabiriwe n’abahinzi barenga 150, bakaba biyemeje gukomeza kongera uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu binyujijwe mu kwizigamira. Abagera kuri 70 muri bo biyandikishije, ndetse bamwe muri bo batangiye no kwizigamira mu kigega RNIT-Iterambere Fund.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *