Abashumba ba Paruwasi za Eglise Anglicane du Rwanda (EAR) muri Diyosezi ya Kibungo biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abakiristo babo, babashishikariza kwimakaza umuco wo kwizigamira mu buzima bwabo buri munsi.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Kibungo, abashumba b’amaparuwasi yose ndetse n’ubuyobozi bwa RNIT Ltd.

Iki kiganiro cyateguwe n’ubuyobozi bwa RNIT Ltd mu rwego rwo gushishikariza abavuga butumwa gukoresha umwanya bafite mu muryango nyarwanda mu gukangurira abakirisitu bayoboye kwimakaza umuco wo kwizigamira, no kwirinda gusesagura amafaranga babona, ahubwo bakayakoresha mu bikorwa bibateza imbere.

Gatera Jonathan, umuyobozi wa RNIT Ltd, yifashishije urugero rwo muri Bibiliya yera aho Yozefu yagiraga umwami w’i Misiri inama yo kwizigamira 20% ku musaruro wose kugira ngo barwane n’amamfa, abwira aba bayobozi ba za paruwasi ko ubutumwa bwo kwizigamira bukwiye kugaruka mu nyigisho zabo za buri munsi. Yagize ati: “Birababaje kubona umuntu wari ufite akazi kamutunze nyuma y’igihe agasaza asabiriza, kuko atibutse kwizigamira no gukora ibikorwa bimuteza imbere. Twifuza ko ubu butumwa bwiza mwadufasha bukagera ku bantu benshi cyane cyane abanyarwanda.”

Bishop Emmanuel NTAZINDA, umuyobozi w’itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Kibungo, yibukije abashumba b’amaparuwasi ko inshingano zabo atari ukuvuga ijambo ry’Imana gusa, ahubwo ko bafite kandi inshingano zo gufasha abakirisitu babo mu bikorwa bibateza imbere. Ati: “Ntibikwiriye ko wigisha umuntu ijambo ry’Imana ngo birangirire aho gusa, dufite inshingano yo kubafasha no kubereka inzira zibateza imbere.”

Iki kiganiro cyabereye mu karere ka Kibungo, kikaba kimwe mu bikorwa bitegurwa na RNIT Ltd mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira, ndetse no kubereka amahirwe igihugu cyashyiriyeho abazigamira mu Kigega cy’Iterambere  fund. Iki gikorwa cyahuje abashumba 65 b’amaparuwasi muri Diyosezi ya Kibungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *