ABAGORE BAFITE URUHARE RUKOMEYE MU GUTEZA IMBERE UMUCO WO KWIZIGAMIRA NO KUWUTOZA ABAKIRI BATO

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro umuyobozi ushinzwe ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi muri RNIT, Jean Paul NDISANZE, yagejeje ku bitabiriye Inama Rusange y’Igihugu y’Abagore ya 23.

Yagize ati: “ kuzigama niyo ntango yambere kugirango umuntu angere ku iterambere uko byaba bimeze kose yaba umuntu kugiti cye,ikigo byaba n’igihugu kuko iyo umuntu ajya gutera imbere ahera kucyo yabitse, icyo tubika rero kiva mubyo twungutse, ndetse niyo muri gahunda zajye ziterambere ngize amahirwe yo gukoresha amafaranga atavuye mu byajye byanze bikunze nubundi aba avuye mu kuzigama kwabanzi bantu. Niba mfashe umwenda wavuye mu kuzigama kwabandi bantu ni ngobwa rero ko mu gihe dutekereza iterambere dukwiriye gutekereza kuzigama”

Muri iki kiganiro kandi Jean Paul NDISANZE yibukije ba mutima w’urugo ko bafite uruhare rukomeye cyane mu guteza imbere umuco wo kuzigama harimo no kuwutoza abakiri bato, anabasezeranya ko aho bazakenera ubufasha RNIT yiteguye ku bafasha kugera ku rwego rw’akagari.

Ati” Twese uko turi, aho tuva tukagera twaciye mu biganza by’umubyeyi, nuri umugabo uyumutsi aba yaraciye mu biganza by’umubyeyi aramuherekeza. Mubyo duherekezamo abaduca mubiganza bose baba abana tubyara,abavandimwe n’abagabo bacu hagomba no kujyamo umwanya wo kuzigama tukabitoza abana kugeza bakuze”.

Inama Rusange ya 23 y’Igihugu y’Abagore yari ifite insanganyamatsiko ivuga iti: “Iterambere ry’Umugore, Iterambere ry’Igihugu.” Iyo nama yahuje abagore bahagarariye abandi mu nzego zose z’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *