Amahugurwa y’abagize komite nyobozi na ngenzuzi z’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi zihuriye mu mpuzamashyirahamwe IABIRWA.
Mu rwego rwo gukomeza kugeza ku banyarwanda bose amahirwe ari mu gukorana ni kigega RNIT-Iterambere fund.
RNIT(Rwanda Investment Trust) Yateguye ndetse inahugura bagize komite nyobozi na ngenzuzi z’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi zihuriye mu mpuzamashyirahamwe IABIRWA mu mahugurwa y’umunsi umwe, aba bayobozi bakaba barahuguwe ku bijyanye n’akamaro ko kwizigamira n’uburyo bakwifashisha ikigega Iterambere Fund bikorwa by’iterambere ryabo ndetse niry’amakoperative bayobora.
Inyigisho zatanzwe zibanze ku gusobanura icyo kwizigamira aricyo, Uburyo kwizigamira ari ukwigomwa, Uburyo kwizigamira ariyo ntambwe ya mbere mu kwiteza imbere, Uburyo kwizigamira bidasaba amafaranga menshi, Uburyo kwizigamira bitagomba gutegereza ejo ndetse n’Amavu n’amavuko y’ikigo RNIT Ltd n’ikigega RNIT Iterambere Fund.
Abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’ibirayi bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko kuba baratinze kumenya akamaro ko gukorana n’ikigega RNIT Iterambere Fund babifata nk’igihombo bityo ko uretswe kwizigamira ubwabo n’imiryango yabo, bazakoresha ubu bumenyi bakuye mu biganiro bahawe n’abahagarariye RNIT Ltd mu gushakisha uburyo bashyigikirwa amafaranga y’ubwizigame bw’amakoperative bayobora bwajya bushyirwa mu kigega RNIT Iterambere Fund.
Abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’ibirayi 552 baturutse mu turere 7 two muntara ya majyaruguru niyi burengerazuba nibo bitabiriye aya amahugurwa yateguwe anatangwa n’ikigo RNIT.