Abanyamigabane barishimira ko Inyungu babona Ikomeje kwiyongera umunsi ku munsi
Ibyishimo by’abanyamigabane ba RNIT Iterambere Fund babigaragarije mu Nama Rusange ngarukamwaka ihuza Abanyamigabane b’iki kigega n’Ubuyobozi bwa RNIT Ltd, ikigo gicunga iki kigega.
Ubuyobozi bwa RNIT Ltd bwagaragaje ko muri 2023, ubwizigame bwiyongereyeho hafi miliyari 13 Frw, bihwanye na 45%, kuko bwageze kuri miliyari 41.26 Frw, avuye kuri miliyari 28.43 Frw yariho muri 2022. Inyungu nayo yavuye kuri 11.42% igera kuri 11.55%.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, Gatera Jonathan, yagaragaje ko uko umubare w’abizigamira ugenda wiyongera, ari nako inyungu irushaho kuzamuka. Yagize ati:
“Twungutse mu buryo bw’ikigega, twunguka no mu buryo bw’abashoramari bashya; mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi (7,000), ni umubare utubutse kuko twavuye ku bihumbi 12 uyu munsi tukaba tugeze ku barenga ibihumbi 20.”
Yanagaragaje kandi ko nta mbogamizi yabayeho mu gusubiza amafaranga ku gihe abanyamigabane bayasabye. Yagize ati:
“Ikindi navuga ni uko umubare w’abantu basabye gusubizwa amafaranga nawo wiyongereye, ariko amahirwe ni uko bose bayabonye mu gihe cyateganyijwe, ku buryo twatanze asaga miliyari ebyiri n’igice (2,500,000,000 Frw). Bivuze ko kuva ikigega cyatangira, amafaranga tumaze kwakira cyangwa se tumaze gusubiza abantu birenga miliyari mirongo itanu (50,000,000,000 Frw), ubariyemo ayo dufite ubu ndetse n’ayagiye asubizwa. Muri make, navuga ko turimo gutera imbere nk’uko ikigega cyitwa icy’Iterambere.”
u rundi ruhande Abanyamigabane bagaragaje ko bishimiye raporo igaragaza uko ikigega gihagaze.
Dr. Nzabonikuza Joseph, Umuyobozi w’Inama y’Abahagarariye Abanyamigabane mu ITERAMBERE FUND, yavuze ko nk’abashoramari bishimiye uburyo imigabane yabo ishorwa mu mpapuro mpeshamwenda, bikababyarira inyungu kandi bigatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Mu ijambo rye yagize ati:
“Twishimiye cyane kubona inyungu yazamutse mu buryo bugaragara mu gihe cy’umwaka umwe. Umwaka ushize yari 11.42%, uyu mwaka tukaba twarageze kuri 11.55%. Nanone, mbibutse ko nta musoro ucurwa ku migabane.”
Dr. Nzabonikuza kandi yashishikarije urubyiruko kwitabira gahunda zo kwizigamira kugira ngo bashobore gutera imbere. Ati:
“Urubyiruko rwose nimwitabire iyi gahunda, mwitabire kuzigama, mwitabire ishoramari, mwitabire ibikorwa nk’ibi Leta yacu yabashyiriyeho kugira ngo twiteze imbere. Nimwiteze imbere mwe abagifite igihe kinini cyo gukora, tuzafashe kandi tugire uruhare kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego cyihaye y’ikerekezo 2050.”
Inama y’Abanyamigabane b’ikigega RNIT Iterambere Fund iba buri mwaka, aho abashora imari barebera hamwe uko ikigega gihagaze, banaganira ku bindi byakorwa kugira ngo ikigega kirusheho kwaguka no kugera ku ntego yacyo yo kuzamura umubare w’ubwizigame bw’imbere mu gihugu.